Mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuri uyu wa kane, tariki ya 01/10/2020 , mu gace ka Ituri , ahitwa Gety , habereye imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba za FRPI ( Force de résistance patriotique de l’Ituri (FRPI) , abagera kuri 11 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka.
Ni agace gaherereye mu birometerto 70 uvuye mu majyepfo ya Bunia, muri teritwari ya ’Irumu. Mu bishwe harimo abasirikare b’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , inyeshyamba 4 n’abasivili 2.
Nkuko bivugwa n’ababibonye ngo iyi mirwano yatangijwe n’ingabo za FARDC mu guhiga inyeshyamba zari zifite imigambi yo guhigika umuyobozi w’ingabo za FARDC .
Uyu mutwe w’inyeshyamba za FRPI uherekejwe na n’umuyobozi wazo , Mbadhu Adirodu wigaruriye isantare y’ubucuruzi . Ababihamya , bemeza ko izi nyeshyamba zashakaga kwivuna Komanda w’ingabo za FARDC ubarega ko gutuka umuyobozi wazo, Abasirikare ba FARDC 3, inyeshyamba 4 n’abasivili 2 nibo baguye muri iyi mirwano mu gihe abandoi 10 bakomeretse bikomeye harimo inyeshyamba 6 , n’abasirikare 4 ndetse hakaba hari n’ibintu byangiritse.
Ibirindiro by’ingabo za FARDC byatwitswe n’izi nyeshyamba ndetse n’inyubako y’umuryango utagengwa na Leta (ONG) izwi nka « AJEDEC » irasahurwa.
Uretse aha kandi hanatwitswe site ya MONUSCO ya Kagaba iri mu birometero 65.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 01/10/2020 , abaturage bazinze utwabo , bahungira ahitwa Gety-Mission, Ingabo za FARDC zikomeje kubungabunga umutekano mu masanteri (Centres) yose ya Gety mu gihe inyeshyamba zo ziri mu nkengero zayo.
SETORA Janvier.