Abarundi bari mu nkambi y’impunzi ya Lusenda mu burasirzuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ntibashobora kugera mu mirima yabo mu duce twa Mitamba no misozi iva Mugono na Kabembwe kubera ikibazo cy’imitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro irangwa muri utwo duce.
Uretse abari basanzwe bahafite imirima, n’abari basanzwe bahakorera indi mirimo nko gutwika amakara cyangwa indi ibyara inyungu, ubu bavuga ko yahagaze kubera ikibazo cy’umutekano muke urangwa muri ako gace.
Abarundi benshi bari mu Nkambi y’impunzi ya Lusenda bari basanzwe batunzwe no guhinga kuko imfashanyo bahabwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ntibahaza. Abandi bavuga ko iki kibazo cy’umutekano muke cyahagaritse imirimo bakoraga bituma batakibasha gukodesha amasambu bahingaga mo.
Umutekano mu misozi ihanamiye ikambi ya Lusenda watangiye guhungabana bikomeye kuva tariki rya 13/10/2021 biturutse ku mirwano y’imitwe yitwaje ibirwanisho yasenye akarere ka Bibogobogo, Igisirikare cya Kongo kivuga ko cyohereje a basirikare muri bimwe mu bice bya Bibogobogo, Mugono na Kabembwe byari byari garuriwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho ya ba Mai Mai.
Reba Video z’ibiganiro n’amakuru bya Rwandatribune_TV
UWINEZA Adeline