Muri Repubulika Iharanira Demokoarasi ya Congo, Ishyirahamwe ry’abaganga (Synamed) rikomeje imyigaragambyo rivuga ko batazigera basubira ku mavuriro kugeza igihe ibibazo byabo by’imibereho mibi Leta ibikemuriye.
Abaganga bakorera Leta ya Congo batangiye kwigaragambya mu mpera z’iki cyumweru gishize bakomeje bigaragambya basaba ko Leta yubahiriza ibyo yabemereye, ikabongeza imishahara.
Ukuriye Synamed Fabien Nzoko yavuze ko ikibazo cyatewe na Leta ari nayo igomba kuzagikemura.
Ati “Niyo igomba gufata ingamba igakemura kwinuba kw’abaturage kuko si abaturage bose bafite ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu mahanga cyangwa mu bitaro byigenga. Ni Guverinoma igomba kubibazwa.”
RFI yatangaje ko mu bitaro bya Kinshasa hakora abaganga mbarwa, kuko abandi banze kuza mu gihe Leta ya Congo itarubahiriza ibyo yabijeje.
Umwaka ushize mu kwezi kwa kanama nibwo amahuriro y’abaganga yasinye na Guverinoma ku ngamba nshya z’imibereho myiza yabo harimo kubafasha kugera mu kazi, kongera imishahara imishahara, aho kuba n’ibindi bituma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Bakomeje bavuga ko hatagize igihinduka imyigaragambyo bazayikomeza paka .
Umuhoza Yves