Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasanzwe amanitse yapfuye, aho byemezwa ko yishwe azira kuba ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi.
Abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeje kwicwa umusubirizo, bazira ubwoko bwabo.
Ubu bwicanyi bwakomeje gukorerwa aba basirikare bo muri ubu bwoko, bwakajije umurego kuva imirwano ya M23 yakubura, aho bashinjwaga kuba ibyitso by’uyu mutwe.
Kuri ubu haravugwa urupfu rwa Kapiteni Ngirumuvugizi Bob wari uwo mu bwoko bw’Abatutsi akaba n’Umunyamulene wari umwe mu basirikare ba FARDC.
Uwatanze amakuru y’urupfu rwe, avuga ko yasanzwe i Goma amanitse, akemeza ko na we yishwe azira ubwoko bwe nkuko bagenzi be bagiye bicwa.
Nyamara Guverinoma ya Congo yo yakomeje kuvuga ko Abanyamulenge bafite umutekano mu gihe bakomeje kugirirwa nabi kugeza n’abo kuri uru rwego rwo mu gisirikare.
RWANDATRIBUNE.COM
Ntakundi,nukwihangana kko bagiye mugisirikare bazi ngo n’abanyagihugu kd ubuyobozi bwabo bubafata nk’abanyamahanga.Ariko nagira inama y’abakiriyo bakiriho ko bashaka uko bavayo bakajya kwifatanya n’abandi kurwanira uburenganzira bwabo kko umugambi wa tchilombo nuwo kubatsembatsemba.Nimwihangane bavandimwe