Mu gihe hakomeje gutangazwa ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika iharanira ya Congo by’agateganyo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakavuga ko amatora yagenze nabi cyane, umuyobozi w’indorerezi za SADC Enoch Kavindele we avuga ko yanyuzwe n’imitunganyirize y’amatora muri iki gihugu kuko ngo yakozwe mu mucyo kandi mu mahoro.
Enoch Kavindele wahoze ari visi-perezida wa republika ya Zambiya kuri ubu akaba ayoboye indorerezi za SADC mu matora yaberaga muri Congo, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa TOP CONGO FM Christian RUSAKUENO ,yavuze ko ibintu byose byagenze neza kandi ko ibyakozwe byose byerekana ko ibisubizo bihuye n’ukuri ku matora y’umukuru w’igihugu muri Congo.
Nk’uko Enoch yabitangaje ubwo yari kuri mikoro z’uyu munyamakuru ta TOP CONGO FM, umunyamakuru Christian amubaza uko abona imigendere y’amatora uko yagenze yagize ati : “Ntekereza ko amatora yagenze neza twagerageje kuzenguruka mu mijyi itandukanye, twasanze ibintu ari byiza kandi mu mahoro, mbese twatangajwe n’uko ibintu bimeze, kuko amatora yabaye mu mahoro no mu bwisanzure busesuye kandi byaradushimishije cyane.”
Umunyamakuru amubajije icyo atekereza ku kuba abaturage bavuga ko amatora atagenze neza kubera ko ibikoresho byabuze ndetse hamwe bagatora bakererewe, Kavindele yavuze ko ahanini byatewe n’imvura ikunda kugwa muri uku kwezi ndetse no kuba hatari hari uburyo buhagije bwo kugeza ibikoresho by’itora kuri Site z’itora kubera ko n’indege bari bafite zitashoboraga kugwa kubera ubutaka bwari icyondo gusa.
Yagize ati : “Ibyo bintu bavuga ntabwo ari kuri Congo gusa byabaye kuko n’ahandi biraba, muri uku kwezi kwa 12 imvura iragwa cyane, ibyo byatumye kugeza ibikoresho by’itora ku ma site biba ikibazo ndetse naza kajugujugu zagombaga kwifashishwa nazo zabuze uko zigwa kuberako ubutaka bwari bworoshye, ariko ntekereza ko ibi byabaye isomo kuri iki gihugu, ubutaha bizakosorwa.”
Abajijwe ku kibazo cy’ubusumbane bw’abakandida no kwiba amajwi byakomeje kuvugwa muri aya matora we yavuze ko ku rwabo ruhande nk’indorerezi nta ngero zifatika babonye. Yagize ati : “Twebwe ntabyo twabonye, aho twageze cyakora icyo twabonye ni uko kuri site z’amatora ikibazo cyari gihari ni uko hamwe bagiye batangira amatora saa kumi n’ebyiri ahandi saa tatu, ahandi saa sita, icyo ni cyo kibazo twabonye ariko byatweretseko bishoboka ko n’amatora yaba yaranakomeje na nyuma ya saa kumi n’imwe.”
Umunyamakuru yakomeje kumuhata ibibazo amubaza niba kubwe abona neza ko ibizava mu matora bizaba bihamanya koko n’ukuri, Kavindele yagize ati: “Urakoze, ntacyo nashingiraho mvuga ko ibizava mu matora bitazaba ari ukuri reka dutegereze ibyo komisiyo y’amatora CENI izatangaza kuko turayizeye kandi yakoze akazi kayo neza, niyo mpamvu tugomba gutegereza twihanganye kandi ni nabyo nifuriza abaturage gukomeza bakihangana.
N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko hari amwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru yasabye ko bwana Denis Kadima, umuyobozi wa Komisiyo y’amatora yigenga CENI yakweguzwa ku mirimo ye ndetse agahita afungwa kuko amatora yabaye muri Congo, atakozwe mu mucyo kubera ubujura bwinshi bwayagaragayemo.
Aya mashyirahamwe yumvikanisha ko komisiyo y’amatora itashoboye gutegura amatora anogeye buri munyekongo wese nk’uko byari byitezwe mu baturage, cyane rubanda rugufi.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com