Muri Congo, itsinda ry’indorerezi z’amatora rya CENCO-ECC ryagaragaje ibiteye impungenge byabaye kuri uyu munsi w’amatora, byatumye amatora atagenda neza nk’uko byari byitezwe.
Mu itangazo bashyize hanze berekanye ko hari ibyo biboneye ku biro by’amatora bitandukanye kugera ku isaha ya saa 9h40.
- Ibiro by’amatora 31,37% mu gihugu hose byari bitarafungurwa, abaturage bari batarabasha gutora.
- Ibiro by’amatora 45,1% byahuye n’ibibazo by’imikorere y’imashini zifasha abantu gutora, byatumye amatora aba ahagaze.
- Ku biro by’amatora 9,8% indorerezi zabujijwe kuhagera/kuhinjira kugirango zirebe ko amatora ari gukorwa mu mucyo.
- Ibiro by’amatora 7,84% byabayeho imvururu n’ubushyamirane bw’abagombaga gutora batishimiye ibyo babonaga bitagenda neza.
- Ku biro by’amatora 3,92 % imvura yaguye ibuza abaturage gutora nk’uko bikwiye.
- Ibiro by’amatora 1% byagaragayeho kubuza abantu gutora ku mpamvu zidasobanutse.
Byavuzwe mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye video z’abaturage basaga n’abakora imyigaragambyo, mu bice bitandukanye bya Congo, bamwe bavuga ko bamenye ko haba hari umugambi wo kwiba amajwi kugirango ahabwe umukandida umwe mu bahanganira kuyobora Congo, bagatunga agatoki Felix Tshisekedi wifuza kongera kuyobora Congo muri manda ya kabiri.