Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) , Jenerali Léon-Richard Kasonga, ari Mont Ngaliema , atangariza urwego rukuru rwa gisirikare (Etat-major général des FARDC ) igitero simusiga kuri ADF.
Nyuma y’ igitero gikomeye cy’inyeshyamba za ADF mu gace ka Beni, Urwego rukuru rw’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (l’Etat-Major général des FARDC) , yafashe ingamba zikomeye mu guhashya umwanzi mu duce twose yigaruriye.
Umuvugizi w’ingabo za Repubuika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) , Jenerali Léon-Richard Kasonga , kuri uyu kabiri , tariki ya 14 Mutarama 2020 , yavuze ko hashyizweho urwego ruyobora ibikorwa by’imirwano yihariye ruzifashishwa n’abaturage mu kugaragaza urujya n’uruza rw’abagizi ba nabi.
Ikindi na none yavuze ngo nuko hongerewe uubwinshi bw’ingabo na Polisi muri rwego rwo kubungabunga bidasubirwaho umutekano w’abaturage.
Uyu muvugizi wa FARDC Jenerali Léon-Richard Kasonga , avuga ko n’indi mitwe ikorana n’abarwanyi ba Maï-Maï, Urwego rukuru rwa gisirikare rwemeza ko muri gahunda rufite ari ukurwanya no gukuraho burundu iyo mitwe yose irwanya Leta.
Aragira ati “ Bwa nyuma noneho . Twasubiye inyuma kenshi , tugiye gukuraho bwa nyuma uburyo bwose ADF yifashisha n’indi mitwe byifatanya kuko ariyo nshinghano dufite. Abaturage bacu bo mu burasirazuba bwa Kongo , barababaye bihagije. Ubu noneho nibwo bwa nyuma . Ni ngombwa ko ibya ADF birangirana n’igihe cyashize kuko ariyo gahunda dufite.”
SETORA Janvier