Ingabo za mbere ziturutse mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo SADC zageze mu Mujyi wa Goma aho ziteguye gufatanya n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhangana n’umutwe wa M23.
Ingabo za SADC zahageze guhera ku munsi w’ejo tariki 27/12/2023, zije zisimbuye iz’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba EAC zahavuye mu minsi ishize zitishimiwe na Guverinoma ya Kinshasa, kuko ngo zarebereye gusa, zitigeze zirwana n’umutwe wa M23.
Ntiharamenyekana niba ibihugu byose bigize uwo muryango bizohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo, umubare w’abasirikare bazoherezwa ndetse n’igihe ntarengwa bazahamara. Gusa Congo ifite icyizere cy’uko ingabo za SADC zizatsinsura M23.
Abategetsi bo muri SADC bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’izahara ry’umutekano muri Congo, ndetse bamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ihagaragara, irimo n’inyeshyamba za M23.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, aherutse kuvuga ko inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yafashe umwanzuro ntakuka wo kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
– Advertisement –
SADC ije gufatanya na FDLR kurwanya abakngomani. ariko isi iracuritse koko