Mu gihe imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 mu duce twinshi twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo nyuma y’amezi menshi yo guhagarika imirwano ku butaka, ingabo za Congo (FARDC) zizeye bikomeye uruhare rw’ingabo z’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo ( SADC) zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru. Izi zasimbuye ingabo za EAC zahavuye zivugwaho ko zitabashije guhangana na M23.
Izi ngabo za SADC ngo zizanywe no kurwana na M23 mu buryo bweruye, nk’uko byatangajwe na Liyetona Jenerali Fall Sikabwe, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za FARDC nyuma yo kubonana n’umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango wa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (SAMIDRC) Jenerali Majoro Monwabisi Dyakopu.
Yagize ati: “Ibitero by’ingabo za SADC bizaba bigamije kugarura uduce twigaruriwe n’umwanzi mu buryo butemewe n’amategeko kandi utwo duce nitumara kugarurwa abaturage bazashobora gutahuka neza “.
Ubu butumwa bw’izi ngabo bwemejwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na guverinoma muri SADC, yabereye i Windhoek muri Repubulika ya Namibiya, ku ya 8 Gicurasi 2023, mu rwego rwo guhangana n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo (RDC).