Abaturage bo muri Bunagana batangiye gutahuka mu gihe ingabo za Uganda arizo zigicunze umutekano w’umujyi
Hasize iminsi ibiri agahenge gatangiye kugaruka mu mujyi wa Bunagana ku ruhande rwa Congo,nkuko byemejwe n’Umuyobozi w’uyu mujyi mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi ry’amerika,nubwo bimeze bityo kandi umwe mu baturage batuye uyu mujyi aherutse kubwira ijwi ry’Amerika ko,ingabo za UPDF zamutwariye umugabo zimukuye mu rugo iwe zimujyana iKisoro zimushinja ko ari umurwanyi wa M23,uwo mugore avuga ko yirukanse ku basilikare ba UPDF abasaba kumurekurira umugabo bakamutera utwatsi.
Umuvugizi wa UPDF Gen.Bdg Felix Kuraigye yabwiye BBC ko nta ngabo za UPDF ziri k’ubutaka bwa Congo,ko ahubwo M23 ariyo yateye umujyi wa Bunagana ku ruhande rwa Uganda biba ngombwa ko UPDF yirwanaho yica abarwanyi ba M23 7,abandi barafatwa Gen.Kuraigye kandi yavuze ko abafashwe bafungiye muri Uganda.
Ibyo Gen.Felix Kuraigye avuga binyomozwa n’abaturage batuye mu mujyi wa Bunagana,umwe mu baturage batuye mu gace ka Rwankuba muri Gurupoma ya Jomba twahaye amazina ya Shemusa k’ubwumutekano we ayabwiye Rwandatribune ko ,ingabo za UPDF ziri iBunagana mu mujyi,ahitwa Ntamugenga,Canzu na Cengerero zikaba ziri kurwana ku ruhande rwa FARDC.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa M23 Major.Willy Ngoma yavuze ko kuva imirwano yaduka muri kariya gace ingabo zabo zihanganye n’imitwe y’abasilikare b’abanyamahanga,harimo ingabo za Uganda ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Umusesenguzi mu bya Politiki n’umutekano Bwana Sematumba aherutse kubwira BBC ko iki kibazo cya M23 kitazarangizwa no kurasana,cyane ko Leta ya Congo yunvaga neza ko iby’uyu mutwe byarangiye muri 2013,ariko kugeza ubu ukaba warakomeje kwiyubaka bityo akaba agira Leta ya Congo inama yo kubahiriza ibyo yemeranyije n’uyu mutwe bityo amahoro agaruke muri kariya gace.
Mwizerwa Ally