Hasize icyumweru ingabo za FARDC zibifashijwemo na wa mutwe udasanzwe HIBOU SPECIAL FORCE zihanganye na Mai Mai NDC/Renove,muri iyi mirwano ingabo za FARDC zikaba zimaze kwigarurira uduce twinshi duherereye mu gace ka Pinga ho muri Teritwari ya Walikale.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune uri iGoma Umuvugizi wa Operasiyo Zokola 2 Majoro Ndjike Kaiko yemeje aya makuru akaba yagize ati:nibyo koko tumaze iminsi turi mu mirwano n’inyeshyamba za Mai Mai Renove I Pinga,ingabo zacu zikaba zimaze kwigarurira uduce twa: Nkasa, Bushimo , Pinga-centre na Bwira aho izi nyeshyamba zagenzuraga zikuriwe na Col.Guidon Shimirayi.
Amakuru dukesha bamwe mu nzego z’ibanze kimwe n’iza Sosiyete sivili mu gace ka Pinga babwiye Rwandatribune ko none kuwa 24 Nzeri imirwano yakomereje mu duce twa Kailenga,Mutongo na Kaseke abarwanyi ba Mai Mai NDC Renove bakaba bari guhungira mu bihuru,mu gihe abaturage baturiye utu duce bari guhunga iyi mirwano berekeza mu bindi bice biri hirya ya Pinga.
Hari hasize iminsi habaye ibiganiro byabaye mu mataliki ya 16 niya 17 Nzeri ahitwa Kibua, iyi mishikirano yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze,Abakuru b’amoko ndetse n’inyeshyamba za NDC n’abayobozi ba Gurupoma ya Bunakima na Lussu.
Intego y’ibi bigabiro kwari ugukangurira inyeshyamba gushyira intwaro hasi no guhagarika imirwano bagasubiza mu buzima mu busanzwe babifashijwemo n’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba DDR.
Umutwe wa NDC NDUME Renove ukaba umaze gutakaza abarwanyi 5,izi nyeshyamba zari zimaze imyaka irenga 3 zigenzura agace ka Bwira,ubusanzwe zikaba zari abafatanyabikorwa b’Ingabo za FARDC,mu rugamba rwo guhashya indi mitwe twashatse Umuvugizi wa NDC NDUMA Renove Bwana Ngabo ngo tumubaze iby’iyi mirwano ntiyaboneka kuri telefone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally