Uyu munsi guhera mu masaha y’igitondo imirwano yongeye guca ibintu, M23 yashakaga gufata Sake, naho ingabo za Leta (FARDC) n’ihuriro ry’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’Ingabo z’Abarundi barakora iyo bwabaga kugira ngo bayikome imbere.
Guhera ku mugoroba wo ku wa Kabiri, FARDC n’abo bafatanyije bakomeje gusuka ibisasu byinshi i Mushaki na Karuba ahatuwe n’abasivili benshi.
Amakuru atugeraho aturuka aho imirwano ibera avuga ko urusaku rw’imbunda ziremereye rwatumye abaturage bahunga berekeza i Goma.
Mu bahunga higanjemo abana n’abagore ariko ngo harimo na bamwe mu bagize umutwe wa Wazalendo bari gukuramo akabo karenge. M23 igeze hafi mu birometero bitanu by’uwo mujyi.
Mu gihe M23 yafata umujyi wa Sake, byaba byerekana ko umujyi wa Goma utakongera kubona ibiribwa bituruka Sake-Ishasha-Minova.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com