Inteko ishingamategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa Kane Tariki ya 10 Ukuboza 2020 yatoye ko Jeanine Mabunda uyiyobora agomba kwezuzwa hagashyirwaho undi babona ufite ububasha bwo kubayobora.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize hadutse amakimbirane ya Politiki hagati y’abashyigikiye Perezida uriho Felix Tshisekedi nabo ku ruhande rwa Joseph Kabila yasimbuye.
VOA yatangaje ko abashyigikiye Joseph Kabila bahurikiye ishyaka Front Commun pour le Congo, (FCC) bashinja Perezida Tshisekedi kutubahiriza itegekonshinga ry’iki gihugu. Abakurikiranira hafi amakimbirane ya Politiki ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko iki ari ikimenyetso kibi gishobora gushira igihugu mu kaga k’intambara igihe byaba bikomeje gutyo.
Kuva imirwano y’abagize inteko ishingamategeko ku mpande zombi yaba kuwa Kabiri,abaporisi amagana nibo barinze iyi ngoro y’intumwa za rubanda ari nabo bashinzwe kwinjiza abakozi n’abanyamakuru baje gukurikirana ibikorwa by’inteko.
Perezida Tshisekedi aherutse gutangaza ko azasesa inteko ishingamategeko ubusanzwe yiganjemo abayoboke ba FCC ya Kabila, aho yemeje ko binabaye ngombwa yahita atumiza andi matora.
Mu badepite 484 bitabiriye ibikorwa byo kuri uyu wa Kane, 281 nibo bemeje ko umukuru wabo Mabunda yeguzwa naho 200 barabihakana.