Intumwa ya rubanda n’abandi bantu 5 muri teritwari ya Ituri, bakatiwe burundu n’urukiko rukuru rwa gisirikari rwa Bunia. Bakurikiranwagaho icyaha cyo kurema imitwe y’abagizi ba nabi , ubwicanyi n’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi.
Nkuko urukiko rukuru rwa gisirikari rubivuga ngo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira , mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Bunia, intumwa ya rubanda Didier Boyoko, watorewe muri teritwari ya Mambasa n’abandi bafungwa 5, bahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi , ubwicanyi ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
Bose uko ari batandatu, bakatiwe bidasubirwaho igihano cyo gufungwa burundu mu gihe undi umwe uregwa gutoroka yakatiwe igihano cyo kwicwa n’aho abandi 6 bagirwa abere. Muri aba bagizwe abere , harimo abasirkari 4 ba FARDC n’abasivili 2 .
Urukiko rukuru rwa gisirikari kandi rwanategese gusubiza sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Kilomoto, Sokimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Zahabu yari yarafatiriwe.
Uru rubanza mu bujuri re rwari rushingiye ku bwicanyi bwakorewe umushinwa n’umusirikare re wa FARDC bishwe muri Kamena 2019, ubwo bamwe mu basirikari bari bateze igico bashyigikiwe na bamwe mu nyeshyamba barumo n’intumwa ya rubanda.
Ku rwego rwa mbere , bari bakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rwa gisirikare rw’icyahoze ari intara ya ariyantali mu kwezi kwa karindwi ariko bahita bajuririra urukiko rukuru rwa gisirikare.
SETORA Janvier.