Inyeshyamba z’umutwe wa Maï-Maï uzwi nka « Hapa na pale » zigera kuri 43, harimo abana zishyikirije MONUSCO ikorera muri Kongo , mu gace ka Nsela.
Ni nko mu birometero 82 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Kalemie, mu ntara ya Tanganyika. Nkuko byatangarijwe 7SUR7.CD , Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru, ngo kuri uyu wa kabiri , tariki ya 06 Ukwakira 2020
, umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillian, yamenyesheje ko igabanuka ry’inyeshyamba ari umusaruro ugenda uboneka kubera ubukangurambaga bwa MONUSCO.
Ati « Inyeshyamba 43 zishyikirije ingabo za MONUSCO zari ku irondo. Ukwizana kwazo kuraturuka ku bukangurambaga bwa MONUSCO n’ubufatanye bwa bamwe mu bayobozi b’uduce twa Kalemie-Bendera ». Imbunda 32 zo mu bwoko bwa AK-47 zitagira amasasu nazo zafatiwe muri icyo gikorwa cyo kugabanya imitwe yitwaje intwaro hifashishijwe ishami rishinzwe ibikorwa bya gisivili
,gucyura ingabo, kuzaka intwaro no kuzisubiza mu buzima busanzwe ndetse rya MONUSCO.