Inyeshyamba zigera ku 100 zo mu mutwe wa Twa zishyikirije ubuyobozi bwa Teritwari ya Kabalo mu ntara ya Tanganyika.
Amakuru yizewe agera kuri 7SUR7.CD , Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru ngo Umukuru wa Teritwari ya Kabalo, Raymond Moma, yemeza ko kuwa gatatu, tariiki ya 14 Ukwakira 2020, inyeshyamba z’umutwe wa Twa zishyikije ubuyobozi.
Uyobora intara ya Tanganyika yavuze ko ugucika intege kw’izi nyeshyamba no kwishyikiriza ubuyobozi bituruka ku bukangurambaga bwatangijwe ubuyobozi bw’intara.
Ati « Inyeshyamba za (Twas, ndlr) zavuye mu gace ka Nyunzu zerekeza Mamba. Zari zituriye uruzi rwa Lwizi, muri Gurupoma ya Ngoyi. Ni ubukangurambaga bwatwaye igihe kitari gito ari nayo mpamvu zemeye kwitura mu maboko y’ubuyobozi ».
Nkuko ubuyobozi bwakomeje kubyemeza ngo igikorwa cyo kubandukura cyatangiye kandi kirarimbanije ndetse ngo kiri gukorwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Raymond Moma aremeza kandi ko intwaro gakondo zirimo imyambi zitakiri mu maboko y’izari inyeshyamba Twas.
SETORA Janvier.