Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irashinja umutwe wa FDLR washinze ibirindiro mu burasirazuba bw’iki gihugu ko ari wo wivuganye abarinzi 12 ba Pariki ya Virunga mu mpera za Mata 2020.
Umuyobozi w’Umutwe ushinzwe kurinda za parike z’igihugu n’indi mitungo kamere muri RDC, General Major Maurice Aguru Mamba, yavuze ko amakuru yaturutse mu iperereza ry’ibanze yerekana ko inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ari zo zishe abo barindaga parike n’abandi bantu batanu.
FDLR yahakanye ko ari yo yakoze ayo mahano muri parike ya mbere imaze igihe kinini ku Mugabane wa Afurika, ikaba iri no ku rutonde rw’umurage wa UNESCO.
Igitero cyagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga ni cyo cya mbere gikomeye mu mateka y’iyi pariki. Ubuyobozi bw’iyi pariki na bwo bwari bwatangaje ko FDLR ari yo iri inyuma y’ibitero byabaye tariki ya 25 Mata 2020, hafi y’ibiro bikuru by’iyi pariki mu Mujyi wa Goma.
Iyi pariki yatangiye mu 1925, iri ku buso bw’ibilometero-kare 7 800, ku mipaka ihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda n’u Rwanda.
Mu myaka 20 ishize, Pariki ya Virunga imaze gutakaza abarinzi 176, bishwe n’imitwe y’inyeshyamba.
Kuva tariki ya 19 Werurwe 2020, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse ibikorwa byo gusura iyi pariki mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.
Kuva kandi muri Gicurasi 2018 kugera mu ntangiriro za 2019, gusura iyi pariki byari byarahagaritswe nyuma y’ishimutwa rya ba mukerarugendo babiri b’Abongereza, baje kurekurwa nyuma bakiri bazima.
Nubwo FDLR ibihakana abaturage bo mu gace ka Rumangabo baganiriye na Rwandatribune.com batashatse ko amazina yabo atangazwa bahamya ko umutwe wa CRAP ubarizwa muri FDLR ukuriwe na Col Ruvazayimikore Ruhinda ariyo yagabye kiriya gitero kishe abarinzi ba Pariki ya Virunga,murwego rwo kwimara agahinda batewe no kwamburwa ibyari ibirindiro bikuru byabo aribyo Kazaroho na Parisi ho muri Nyamuragira.
Mwizerwa Ally