Ihuriro ry’amashyaka (FCC) rya Joseph Kabila wayoboye Congo, ntabwo ryakiriye neza imyitwarire n’imigendekere y’amatora yabaye ku munsi w’ejo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho uyu mutwe wa Politiki uvuga ko Perezida Félix Tshisekedi ari we nyirabayazana w’imyivumbagatanyo ikomeje kugaragara muri aya matora.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri huriro rya FCC, Le Front Commun pour le Congo, ryanenze cyane imyitwarire y’imiryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa b’ibihugu byombi ndetse n’ibihugu byinshi, ibona ko byabaye ba ntibindeba kuri iki kibazo ndetse bakaruca bakarumira.
Iri huriro rya FCC kandi rikomeza rishinja Félix AntoineTshisekedi wiyamamarije kuyobora Congo muri manda ye ya kabiri kuba yarirengagije imiburo myinshi ijyanye n’inzira y’amatora anoze ndetse no “gutega amatwi” impungenge zagaragajwe n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu.
FCC yagize iti: “Kuri uyu mugoroba biragaragara ko icyabaye ari icyagiye gitangazwa inshuro nyinshi na FCC, kandi kikirengagizwa n’abayobozi bari ku butegetsi, byabaye agahomamunwa. Ntabwo aya matora yagombaga gusiga ishusho isa gutya mu gihugu ahubwo yagombaga gutanga icyizere ku binyoma byavuzwe bigamije kuduharabika none ubu iki ni ikimwaro kitavugwa ku gihugu cyacu. ”
Mu kugerageza guhangana n’iki kibazo, ihuriro le Front Commun pour le Congo rirahamagarira abayobozi n’abarwanashyaka baryo bose kwitegura ibikorwa bizashyirwaho mu minsi iri imbere. Aho bashimangira ko ari ngombwa kumvikanisha ijwi ryabo no kwamagana icyo babona ko ari iyangirika rikomeye mu butabera bw’amatora.
Impagarara za politiki muri DRC ziragenda ziyongera mu gihe hakibarurwa amajwi kugirango hamenyekane ibyavuye mu matora ,ni mugihe kandi havugwa uburiganya ndetse n’impungenge zikomeje kwiyongera ari nyinshi mu bijyanye n’ibarura ry’amajwi.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com