Inteko Ishinga Amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatoye umwanzuro w’uko ibihe bidasanzwe byashyizwemo Intara ya Ituri n’iya Kivu y’Amajyaruguru byongerwa.
Uyu mwanzuro watowe ku wa 17 Kanama 2021, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC bateranaga, Watowe n’Abadepite 334, umwe arifata,
Muri Gicurasi 2021, nibwo Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi yafashe umwanzuro wo gushyira mu bihe bidasanzwe izi ntara kubera ibibazo by’umutekano muke,
Kuva iki gihe izi ntara zahawe abayobozi ba gisirikare hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje utu duce.
Ni ku nshuro ya gatandatu mu mezi atatu ashize hafatwa umwanzuro wo kongera ibihe bidanzwe muri izi ntara, gusa kuri iyi nshuro ntihatangajwe igihe bizarangirira,
Kugeza ubu hashyizweho Komisiyo yihariye icukumbura umusaruro ibyo bihe bidasanzwe bimaze gutanga muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, hashingiwe ku cyatumye bijyaho, gusa ntabwo iyi komisiyo iratanga ibyavuye muri raporo.
UWINEZA Adeline