Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira, Patrick Muyaya yavuze ko zimwe mu nzira zo gusubiza mu buryo umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda, harimo n’ubutabera ndetse ko ko Congo itazarekera aho ngo ntihaboneke ubutabera ku baguye mu mirwano n’abayiburiyemo ibyabo.
Patrick Muyaya yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yagarutse ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda ukomeje kubamo igitotso.
Uyu munyapolitiki wakunze kuvuga ashize amanga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, yongeye kubishimangira muri iki kiganiro, avuga ko imirwano imaze iminsi muri Congo yagize ingaruka ku buzima bwa bamwe mu Banye-Congo.
Yagize ati “Abantu bose baburiya ubuzima mu bitero by’u Rwanda na M23, ababyeyi bagizweho ingaruka nabyo, ntidushobora gutereraniyo ngo ntihabeho kubihanirwa.”
Muyaya kandi yatangaje ko inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ziri gukora iperereza kuri iyi ntambara ya FARDC na M23 ziri gucukumbura ukuri kuri yo, akavuga ko yizeye ko raporo y’izi mpuguke izagaragaza ukuri kuri iyi ntambara bashinja u Rwanda.
Atangaje ibi nyuma y’ibyumweru bibiri, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Felix Tshisekedi bagiranye ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola tariki 06 Nyakanga 2022, byanzuwe ko ibihugu byombi byiyemeje guhagarika umwuka mubi.
Patrick Muyaya avuga ko mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda bigomba kwifashisha inzira zinyuranye zirimo uburyo bwa Dipolomasi ndetse n’ubw’ibiganiro n’ubuhuza.
RWANDATIBUNE.COM