Jacky Ndala, Umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka Ensemble pour la république, rya Moise Katumbi, kuri uyu wa Kabiri yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira kwamagana umushinga w’itegeko rishya ryerekeranye n’Ubunyekongo « congolité » rikumira abantu batavuka ku babyeyi bose b’Abanyekongo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu n’indi myanya ikomeye muri leta.
Kuri Moise Katumbi nawe ufite umubyeyi umwe w’umuzungu, afata iri tegeko nk’uburyo bwo kumukumira muri politiki y’igihugu.
Jacky Ndala yafashwe mu gitondo cyo ku Cyumweru n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi, ANR. Nyuma y’amasaha 24 yahise ashyikirizwa ubushinjacyaha, kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 20 Nyakanga agezwa mu Rukiko rw’Amahoro rwa Kinkole mu nkengero za Kinshasa.
Haba muri Pariki n’imbere y’abacamanza nk’uko tubikesha RFI, Jacky Ndala yongeye kugaragarizwa amashusho ya mitingi ye ya nyuma aho ahamagariramo abaturage n’abayoboke b’ishyaka rye gutera inteko ishinga amategeko bakamagana umushinga w’iryo tegeko washyirijwe abadepite mu ntangiriro za nyakanga na depite Nsingi Pululu wo mu ihuriro riri ku butegetsi ngo barisuzume.
Ubwo yahabwaga umwanya ngo yiregure, Ndala we yavuze ko ibiri gukorwa bigamije gucecekesha abadashyigikiye iri tegeko bose, ndetse yemye agira ati “ Na nyuma y’uru rubanza nzakomeza kurwanya iri tegeko.”