RDC: Jean Pierre Bemba na Moise Katumbi bamaganiye kure invugo Adolphe Muzito aho yagize ati:uRwanda rukwiriye guterwa no komekwa kuri Congo.
amagambo ya Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ubu akaba ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa leta ya Kongo rya LAMUKA , yatangarije itangazamakuru kuri uyu wa 23 Ukuboza i Kinshasa yamaganiwe kure na bagenzi be bahuriye mu ihuriro LAMUKA Jean Pierre Bemba na Moise Katumbi,mu itangazo bamaze gushyira ahagaragara.
Kuri Muzito, umuti w’umutekano muke umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bw’iki gihugu bwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ituruka imbere mu gihugu nka Mai Mai n’iyindi isaga 150, ndetse n’ikomoka mu bihugu bituranye na Congo/Kinshasa nka FDLR mu Rwanda, ADF muri Uganda na Red Tabara mu Burundi.
“Kugira ngo turangize ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, tugomba gushoza intambara ku Rwanda, byaba ngombwa tukarwiyomekaho.” Adolphe Muzito mu nkuru ya Interview.CD.
Abanyapolitiki bagenzi be; Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi bahuriye mu ihuriro rya LAMUKA mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryagiye hanze nyuma y’ubu butumwa, ntibemeranyije na Adolphe Muzito.
Muri iri tangazo, bavuze ko bitandukanyije n’ibyo Muzito yabwiye itangazamakuru bagira bati:
“Twatunguwe n’ubutumwa bwa Adolphe Muzito wabayeho Minisitiri w’Intebe bushyigikira ko kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Congo, igihugu cyacu kigomba gutera u Rwanda, kikarwiyomekaho”.
Bemba na Katumbi nk’abanyamuryango ba LAMUKA, basabye Muzito kwisubira kuri aya magambo kuko ngo kwaba ari ugutandukira intego bihaye yo guharanira ibyiza bigera ku baturage.
Aha bagize bati: “Turasaba umuvandimwe Muzito kwisubira ku magambo yatangaje kugira ngo tudatandukira ku ntego duharanira zo kugeza abaturage ku byiza.”
Muzito yabaye Minisitiri w’Imari mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Joseph Kabila, asimbuye Antoine Gizenga. Yagiye mu ihuriro rya LAMUKA nk’umunyamuryango w’ishyaka rya PALU ryashinzwe na Patrice Lumumba, amaze kubona ko ihururo rya FCC riyobowe na Kabila ritamugize umukandida mu matora y’umukuru w’igihgu kandi yari abyizeye, maze amera nk’ugumutse; ni ko kwinjira muri LAMUKA.
Ntabwo icyamuteye kuvuga ayo magambo akomeye ku Rwanda kiramenyekana, gusa ikizwi ni uko kuvuga nabi u Rwanda byabaye iturufu ikomeye ku banyapolitiki ba Congo kugira ngo bifatire imitima y’abaturage bagamije kubigarurira.
Abanyapolitiki batandukanye bamaze kubiba urwango n’umutima mubi mu baturage babangisha abavuga Ikinyarwanda, bikaba bishoboka ko Muzito ari wo mujyo yifuza kugenderamo no kwereka abaturage ko ibibazo by’umutekano muke bafite babiterwa n’u Rwanda.
Aya magambo aremereye ku Rwanda akaba yibutsa ayo mugenzi we Vital Kamerhe na Abdoulaye Yerodia Ndombasi bavuze ku Rwanda bakangurira Abakongomani kwica abavuga Ikinyarwanda, icyo gihe hakaba harapfuye abatari bake.
Icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba itangazo rya LAMUKA ryaba rihagije mu kwamagana cyangwa niba hari ikindi kemezo Muzito aza gufatirwa ku bw’aya magambo yavuze. Hatafashwe ikindi kemezo bishobora kuba byarumvikanyweho muri iri huriro.
Nyuma yo kumva ibyatanjwe na Adolphe Muzito uhereye ku mateka y’ibisirikare mu Karere hakwibazwa uko iki gitekerezo ke yazagishyira mu bokorwa azi neza imiterere y’igisirikare cy’u Rwanda cyahiritse Mobutu Sese Seko mu gihe gito cyane, ubu ingabo za Congo (FARDC) zikaba zimaze imyaka isaga 20 zarananiwe guhashya imitwe iteza umutekano muke, noneho zikaba zatera u Rwanda kugeza rwometswe kuri Congo.