Icyamamare mu mupira w’amaguru wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe yo mu Rwanda, Jeannot Witakenge witabye Imana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yasezeweho bwa nyuma muri Stade M’zee Kabila de Buholo kuri uyu wa Mbere, ashyingurwa mu irimbi rya Ruzizi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Jeannot Witakenge yabaye umukinnyi akaba n’umutoza wa Rayon sports, ndetse uyu mukinnyi numwe mu bakinnyi bacye bakinnye mu makipe abiri y’amacyeba hano mu Rwanda, ayo ni Rayon sports na APR Fc.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020 nibwo umurambo we wakuwe mu bitaro bya Bukavu.
Umuhango wo kumusezerano bwa nyuma wabereye muri Stade M’zee Kabila de Buholo, umurambo we werekwa ikarita itukura mbere yo kujya gushyingurwa mu irimbi rya Ruzizi.
Mu myaka 25 ishize, abarebye umupira bemeza ko Jeannot ari umwe mu bakinnyi bo hagati bari bakomeye, Nyakwigendera yabaye umutoza wungirije muri Rayon, yungiriza Ivan Minaert na Olivier Karekezi hari mu mwaka wa 2018.
Uretse gukinira Rayon Sports, APR FC n’Amavubi, yakinnye muri Saint ELoi Lupopo y’i Lubumbashi, Inter Stars yo mu Burundi.
Yatoje kandi OC Mungaano mu gihe cy’imyaka ibiri, ari naho yavuye aza kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports.
Jeannot Witakenge yasize abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo dore ko bigoye kwambuka igihugu ngo bajye gufata mu mugongo umuryango wa Jeannot, bagiye bifuriza uyu munyabigwi kuruhukira mu mahoro.
Ndacyayisenga Jerome