Bimaze kumenyekana ko kubw’impamvu zihariye ( z’amasomo), Joseph Kabila wigeze kuyobora Congo atazitabira umuhango wo kurahira kwa Félix Tshisekedi.
Nk’uko byatangajwe na Serge Tshibangu, uhagarariye umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi, Kabila yakiriye ubutumire butatu kubera imico ye itandukanye: nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu, umwe mu bagize Sena, ndetse n’Umunyekongo.
Ariko, nubwo yahawe ubwo butumire, Joseph Kabila ntazaba ahari muri ibyo birori.
Umujyanama we mu by’itumanaho Barbara Nzimbi yagize ati: “Dukurikije gahunda y’amasomo iherutse gutangazwa na kaminuza ya Johannesburg, Joseph Kabila Kabange, aherutse kuguma mu murwa mukuru w’ubukungu wa Afurika yepfo mu rwego rwo kuganira n’abashakashatsi mu bya siyansi bamufasha kugirango abone impamyabumenyi ya dogitora”.
Umuhango wo kurahira kwa Félix Tshisekedi ugaragaza icyiciro gikurikira icy’amatora, nyuma y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwemeza ibisubizo byatangajwe na komisiyo yigenga y’amatora (CENI).