Karidinali Fridolin Ambongo yahamagariye urubyiruko guhagurukira icya rimwe nta n’umwe usigaye, ubundi ku itariki 04 Ukuboza 2022 bagakora urugendo rw’amahoro mu Gihugu hose basabira amahoro Igihugu cyabo.
Yabisabye ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 kuri Stade ya Kintambo iri i Kinshasa ubwo hizihizwaga umunsi mukuru witiriwe Kristu, umunsi wahariwe urubyiruko rwa Kiliziya Gatulika.
Mu ijambo rye yageneye urubyiruko, Karidinali Fridolin Ambongo yasabye urubyiruko rwa Congo gukomeza gukorera hamwe mu bihe nk’ibi bigoye by’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo ndetse no mu Burengerazuba muri Teritwari ya Kwamouth mu gace ka Mai-Ndombe.
Yasabye urubyiruko kuzakora urugendo rw’amahoro mu Gihugu hose mu rwego rwo kuburizamo abagamije guhungabanya umutekano w’Igihugu cyabo.
Yagize ati “Ubwo tuvuganira aha abajene nkamwe bari mu kangaratete mu burasirazuba no mu burengerazuba aho bameze nk’inyamaswa ziri guhigwa, ni yo mpamvu ababyeyi banyu ndetse n’abapadiri bakomeje kuvuga ko ibintu bikomeye, Igihugu cyacu kiri mu bibazo…Dushyire hamwe duhaguruke mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi turabahamagarira mwese kuzitabira urugendo rw’amahoro ku itariki 04 Ukuboza 2022 mu rwego rwo kurwanya abo bose bahemukira Igihugu cyacu cyiza kandi gikize.”
Yasabye kandi kwirinda abashaka kubaryanisha bababibamo amacakubiri, avuga kandi ko yizeye ko urubyiruko rw’abanyekongo ruzahangana n’ibi bibazo byugarije Igihugu cyabo.
RWANDATRIBUNE.COM