Abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi biyamamarije umwanya wa perezida muri Congo, bagiye gukaza imyigaragambyo muri Congo, bamagana imigendekere y’amatora aherutse gukorwa tariki 20 Ukuboza. Umwe muri bo, Moise Katumbi yatangaje ko hari imyigaragambyo ikarishye izaba mu gihugu hose nyuma y’iyabaye ku munsi w’ejo tariki 27 Ukuboza i Kinshasa.
Moise Katumbi abinyujije ku rubuga rwe rwa X,yamaganye uburyo Polisi ya Congo yabujije abantu kwigaragambya, aho yakozanyijeho n’abarwanashyaka b’umukandida Martin Fayulu ikabatera ibyuka biryana mu maso.
Yavuze ko ibintu byageze iwa Ndabaga, ko nta gusubira inyuma guhari ku bijyanye no kwigaragambya, anateguza indi myigaragambyo ikomeye izaba mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Moise Katumbi avuga ko kuba inzego z’umutekano zaratambamiye imyigaragambyo yahamagajwe n’abandi bakandida batanu, ngo ari ikimenyetso cy’igitugu gishyirwa ku baturage, bikozwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi. Arashinja komisiyo y’amatora kuba yaremeye ko habaho uburiganya mu matora y’umukuru w’igihugu.
Yihanganishije abakomerekeye mu myigaragambyo, avuga ko abitabiriye iyo myigaragambyo bakoze ibikorwa by’ubutwari byo guharanira demokarasi.