Abarwanyi 134 ba Mai mai CMC, harimo n’aba FDRL FOCA 5 bafite intwaro 73 bishyikirije igisirikare cya Congo FARDC
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kamena 2021, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bagera ku 134 bafite intwaro 73 bishyikirije ubuyobozi bw’intara burangajwe imbere na Lt-Gen Ndima Kongba Constant uyiyobora kuva muri Gicurasi.
Ni igikorwa cyabaye ubwo Gen Ndima uyobora Kivu yAmajyaruguru yasuraga ibirindiro by’ingabo za FARDC zikorera mu mujyi wa Kitchanga wo muri Cheferie ya Bashali Mokoto iri nko mu birometero 100 uvuye mu mujyi wa Goma , ni muri Terirwari ya Masisi.
Aganiriza aba yise abana bayobye, Guverineri Ndima mu izina rya Perezida wa Repubulika yashimye ubutwari aba bari abarwanyi bagize bwo kwemera gushyira intwaro hasi ndetse abizeza ko bazahabwa ubufasha buzatuma babasha gufatanya n’abandi baturage mu nzira y’iterambere.
Mu barwanyi bashyize intwaro hasi harimo 50 b’umutwe wa Nyatura CMC bari bayobowe na Gen.Domi, 47 bo mu mutwe wa APCLS uyoborwa na Janvier Karaheri, 32 bo mu mutwe wa Nyatura Bazungu, abarwanyi 5 FDLR / FOCA barimo abanyekongo 3 n’abanyarwanda 2 .
Byitezwe ko aba barwanyi ba FDLR barambitse intwaro bahita boherezwa mu Rwanda bakazahabwa inyigisho zibasubiza mu buzima busanzwe i Mutobo.
Mu ntwaro 73 zafashwe zanahise zishyikirizwa urwego rushinzwe ibikoresho muri FARDC harimo imbunda 2 zo mu bwoko bwa RPG7s, imbunda imwe yo mu bwoko bwa PKM submachine gun, imbunda imwe yo mu bwoko bwa 1 section Mi na AK47 67.
Guverineri Ndima yasabye abatuye aka gace gukomeza gufatanya n’ingabo na Polisi ziri mu bikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo gushakira aka gace amahoro arambye.
Gushyira intwaro hasi kwa Mai Mai CMC Nyatura ya Gen.Dominique n’ugusenyuka kwa FDLR, kuko aba barwanyi nibo bari bakingiye ikibaba FDLR ndetse ni nabo bayitabaraga iyo byabaga bikomeye, biravugwa ko mu masezerano Gen.Dominique ukuriye CMC yagiranye na Leta harimo ubufatanye bwo guhiga FDLR bakayirukana ku butaka bwa Congo.
Mwizerwa Ally