Inyeshyamba za Mai mai APCLS zambuwe uduce twose zagenzuraga muri Masisi
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu majyaruguru ya Kivu yishimiye umusaruro ukomeye w’ibyavuye mu bikorwa, Ingabo za FARDC zikomeje gukora zisenyagura ,umutwe witwaje intwaro witwa Nyatura / APCLS, hari hasize iminsi uyu mutwe wa APCLS wari warigaruriye ibice byinshi by’amajyepfo,muri Kilometero 80 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma.
Tobirwangu Tobi, ni Perezida w’umuryango utegamiye kuri Leta ukorera i Masisi, mu kiganiro yahaye Rwandatribune yavuze ko kubwe, ibi bikorwa byatangijwe na FARDC mu rwego rwo guhashya abarwanyi bari mu gace ka Bashali mu karere ka Masisi, bitanga icyizere,no kuba ibice bya , Nyingwe, Kikire na Kihinda, byahoze ari indiri y’umwanzi kuri ubu bikaba bigenzurwa na FARDC.
Yagize ati ” abaturage bo muri utwo turere bari bafashwe nabi n’izo nkozi z’ibibi,ubu baranyuzwe cyane no kubona akarere kabo kagenzurwa n’Ingabo za FARDC,bityo bakaba bafite icyizere ko hagiye kuboneka amahoro arambye ndetse banagendeye ku ngamba zafashwe na Perezida Kisekedi.
Mai Mai Nyatura APCLS n’umutwe wiganjemo Abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu,ukaba umaze iminsi ugenzura igice kinini cya Masisi,uyu mutwe usanzwe ufitanye umubano w’akadasohoka n’Inyeshyamba za FDLR,kugeza ubu bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bakomeje kugenda barambika intwaro hasi bakishikiriza ingabo za FARDC.
Mwizerwa Ally