Komisiyo yigenga y’amatora (CENI) yasabye ko icengezamatwara ndetse n’ibyapa byose by’abakandida byakurwaho umunsi umwe mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo.
Ni mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza biri busozwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukuboza saa sita z’ijoro.
Ibi CENI yabisabye mu itangazo yasohoye rigenewe abanyamakuru. Basabye abakandida bigenga, amashyaka n’imitwe ya politiki kuvanaho ibyapa byabo byose muri metero 100 uvuye ku biro by’itora, amasaha makumyabiri n’ane mbere y’amatora.
Abatora ntibagomba kandi kwambara imyenda ifite imiterere, amabara cyangwa ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa kugaragaza ibikorwa by’abiyamamariza ku mwanya wa perezida ku biro by’itora, hakurikijwe ingingo ya 32 y’itegeko rigenga amatora.
CENI yasabye kandi ko abaturage ba Congo bose ko bazajya gutora ku ya 20 Ukuboza, bakaba basabwa ko byazakorwa mu mahoro ku bw’inyungu z’icyo gihugu.