Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora muri Congo bwahakanye ibyo bushinjwa, byo kuba butarateguye amatora neza, byatumye bamwe mu baturage bamara iminsi itatu bataratora.
Amatora yabaye ku wa gatatu tariki 20 Ukuboza, yatinze gutangira ku biro byinshi by’itora kubera ibibazo by’ibikoresho bitahagereye igihe.
Komisiyo y’amatora CENI yari yemereye ibiro byatinze gukomeza ibikorwa kugeza kuwa kane. Ariko mu turere tumwe na tumwe, gutora byarakomeje kugeza ku cyumweru.
Ukuriye komisiyo y’amatora Denis Kadima, kuri we, icy’ingenzi ni ukutibanda cyane ku kuba CENI yorongereye igihe cyo gutora abantu bakarenza umunsi wa mbere.
Mu kiganiro yahaye radio Okapi yagize ati: “”Ukuri ni uko, iyo tureka kubikora, hari amashyaka yari kuzatujyana mu rukiko bavuga ko abantu babo batabashije gutora,ikibazo si ukubahiriza ibintu nk’uko byanditse, ikibazo cyaba ari ukutagira uruhare mu matora “.
Yakomeje asobanura ko gukererwa gutora bitatewe n’imitegurire mibi, avuga ko hari impamvu zitunguranye zagiye zibaho, harimo nko kuba hari aho imvura yaguye ku bwinshi ikabangamira ibikorwa byo kuhageza ibikoresho ku gihe.