DRC:Gurupoma ya Binza agace kabaye ikoraniro ry’imitwe y’inyeshyamba z’abanyarwanda
Agace ka Binza gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,Teritwari ya Rucuru,Gurupoma ya Binza.Ni akarere kagizwe n’ibiyaga nka Lac Albert bikungahaye ku mafi,ibibaya n’amashyamba akungahaye ku biti by’imideli akungahaye ku nzovu.
Gurupoma ya Binza Zone Ya Rucuru
Ku batazi Gurupoma mu gihugu cya Congo igereranywa n’umurenge mu Rwanda ikagira uduce bita Lokarite wagereranya n’utugari.Gurupoma ya Binza igizwe na Lokarite ya Katwiguro ya 2,Ishasha ya 1,Ishasha ya2,Sarambwe,Kigunga,Kasave,Nyabanira,nyamirima,nyamitwitwi, gasave ari nayo ibarizwamo ibiro bikuru bya gurupoma na Gisharu ihana imbibe n’igihugu cya Uganda.Ishaha ya mbere n’iya kabiri ni lokarite zihana imbibe n’umupaka w’igihugu cya Uganda.
Mu mwaka wa 2000 niho hatangiye kugera inyeshyamba za ALIR zaje guhinduka FDLR zari ziyobowe na Majoro Musare waje kwigomeka ku mabwiriza ya Gen.Mudacumura mu mwaka wa 2003 maze ashinga RUD URUNANA.Maj.Musare yoherezwa i Binza nka Komanda wa Segiteri(cyangwa akarere k’imirwano,ibi FDLR yabikoze kugirango hubakwe inzira Dr.Ignace Murwanshyaka wari Perezida wa FDLR yagombaga kunyuramo agiye i Bulewuza hari icyicaro cy’inyeshyamba za FDLR kuko yifashishaga inzira ya Uganda.
Kuva aho RUD URUNANA ya Gen.Musare ishingiwe yigaruriye uduce tw’ubuhinzi muri Binza aritwo Kigaligali,Mikotokoto,Nyabanira,Gasave na Gisharu ishyiraho imisoro k’ubuhinzi ndetse no kubaturage banyura mu mihanda. RUD Urunana kandi yerekeje mu bice bya walikare ahitwa Mashuta,Bwavinwa,Miliki n’ahandi gusa ibice bya Walikare byose babyirukanywemo shishi itabona n’umutwe w’abandandi witwa Defense Civil Mai Mai Candayira ndetse Komanda mukuru Gen.Musare aricwa.
Mu mwaka wa 2004 uwitwa Serija Musuhuke Sangano yiyomoye kuri Gen.Mudacumura ashinga umutwe w’inyeshyamba za Mai Mai Soki yaje kwicwa na M23.Kimwe mu byo yibukirwaho muri Binza ni uko yatemesheje ishyamba rya pariki y’ibirunga ringana na Hegitare 1000 ayihindura imirima ashyiramo abaturage bahinga ndetse ababumbira mu matsinda azajya amukusanyiriza imisoro kugeza n’ubu uwamusimbuye Col.Dani Simplice aracyasoresha.
Umutwe wa Mai Mai Soki waje guhindura amazina ufata izina rya FPP ABAJYARUGAMBA,n’ubwo wahinduye izina Umuyobozi wayo akaba ari Col.Dani Simplice wungirijwe na Lt,Col Gasiga Gilbert ari nawe ushinzwe ibikorwa bya operasiyo.N’ubwo uyu mutwe wahinduye umuyobozi ariko imitekerereze yawo ntiyahindutse kuko uyu mutwe wakomeje ibikorwa byo kujujubya,gushimuta,gufata bagore kungufu abaturage ba Binza no kubica nyuma yo kubakorera iyicarubozo .
Kugeza ubu FDLR nayo isize imbaraga muri Binza kugirango yungukire mu kubona inzira iyihuza na Uganda idakoresheje umupaka wa Bunagana wayiteye igihombo cyo gufatirwaho LT.Col.Abega na Fils Bazeyi bari basanzwe bawukoresha umunsi ukaba umwe bagatabwa muri yombi.
Kuwa 07 Ugushyingo 2010 nyuma y’ifatwa rya Dr.Ignace Murwanashyaka umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze umutwe wa FDLR, nibwo uyu mutwe wabaye nk’uvuye muri Binza maze indi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda yiharira iyo Gurupoma ku mpamvu z’uko ari agace kayorohereza mu bikorwa byayo.
Kuki imitwe yose y’inyeshyamba z’abanyarwanda inyoteye gukorera muri Binza?
Kuberako inyeshyamba za FDLR zirirwaga zirwana n’iyi mitwe yayigumuyeho zari zimaze kuhava hahise haboneka agahenge ku mitwe ya RUD URUNANA na FPP,cyane ko kuri FDLR intego nyamukuru wari umutekano wa Perezida wa FDLR Dr.Ignace Murwanashaka.
Dr.Ignace Murwanashaka wari usanzwe akoreshya inzira ya Kampala-Mbarara igahingukira k’umupaka wa Congo na Uganda wa Ishasha ubwo yageraga Ishasha yakirwaga n’itsinda kabuhariwe ryari ryarahawe izina rya Garde presidence.
Itsinda rya Kompanyi ya FDLR ryari rizwi ku izina rya (Garde presidence)nyuma y’itabwa muri yombi rya Dr Murwanshyaka ryahise rikurwa muri Binza rinarasenwa,biha urwaho imitwe ya RUD URUNANA na FPP.
Ikindi gituma gituma imitwe ya P5 , RUDI URUNANA na RNC ya Kayumba Nyamwasa biziringa muri ako gace n’uko Binza ihana imbibe n’igihugu cya Uganda kandi Uganda ikaba yarahaye indaro iyi mitwe irwanya Leta y’uRwanda.
Ikindi twakongeraho Gurupoma ya Binza iyi mitwe isarura byibuze ibihumbi 15000$ iva mu misoro y’abaturage n’abo yashimuse ikabaka ingurane y’amafaranga kugeza amakuru agera kuri Rwandatribune,com n’uko imishikirano irimbanyije hagati y’iyi mitwe na bamwe mu bayobozi ba Uganda.
Iyi mitwe irasaba kuba yahabwa ubutaka bwo gukoreramo imyitozo muri Pariki ya Bwindi,ndetse iri shyamba rigakoreshwa nk’ubuhngiro mu gihe FARDC yatangiza ibindi bitero kuri iyi mitwe,iyi mishikirano ikaba ifitwe mu ntoki na Lt.Col Mazizi,KapiteniNshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana na Col.Gasiga wa FPP.
Ibindi izi nyeshyamba zitsimbarayeho gishingiye ku butunzi bwa Binza harimo Ubutunzi,amahembe ,n’ibiyaga(amafi)yo mu Kiyaga cya Albert.
Nubwo bimeze bityo ariko iyi mitwe ntisiba kugarika ingogo muri Binza dore ko RUD URUNANA iherutse kwica umugore utwite imuteruye mo umwana.
naho FPP yo ikaba iherutse kwica Umuyobozi wa Lokarite ya Katwiguro,FDLR yo muri iki gihe ishishikajwe no guhungisha amatsinda y’abasivili bayishamikiyeho ibajyana muri Uganda harimo n’itsinda ry’abanyamasengesho bahanuriraga Gen.Ntawunguka Omega iri tsinda rikaba ryaramaze kugezwa muri Uganda aho rizakomeza kuvugira amasengesho asabira FDLR n’abayishigikiye.
Mwizerwa Ally