Minisitiri w’ibidukikije n’ubukerarugendo Modero Nsimba yavuze ko Leta ya Congo ihomba agera kuri miliyoni 6 z’amadorali buri cyumweru biturutse ku kuba M23 yarafashe Umujyi wa Bunagana ubukerarugendo muri Pariki y’igihugu ya Virunga bugafungwa.
Ibi Minisitiri Nsimba yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku baturage rigaragaza isura y’ubukerarugendo cyane mu duce turimo umutekano muke mu gihugu.
Minisitiri Nsimba avuga ko kuba agace karimo kuberamo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ari kamwe mu dusanzwe twegereye Pariki ya Virynga byatumye ibigo by’ubukerarugendo bishamikiye kuri iyi pariki bifungwa. Akomeza avuga ko ibi birimo guhungabanya ubukungu bv’igihugu hakaniyongeraho ifungwa ry’umupaka uhuza iki gihugu na Uganda yemeza ko naryo rikomeje kuba ikibazo.
Nsimba anagaragaza iyi mirwano nka kimwe mu bintu by’ingenzi birimo kwangiza ibyanya bikomye muri aka gace . Ku bijyanye n’amafaranga avuga ko kuva icyanya cy’ubukerarugendo cya Rwankuba cyafunga imiryango na M23 igafata Bunagana, ageraranyije Leta imaze guhomba miliyoni 70 z’Amadorali ya Amerika. Gusa avuga ko ubu ho byiyongeye kuko ubaze buri munsi bahomba hagati ya Miliyoni 4 na 7 z’amadorali.
Minisitiri Nsimba yashoje avuga ko ibintu bishobora kuba bibi , cyane ko atakwemeza ko FARDC izakomeza kugenzura Pariki ya Virunga yose mu gihe imirwano na M23 yaba ikomeje.