Loni (UN) yatanze icyifuzo cyihutirwa ku mitwe yose yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kuyisaba ko ihita ihagarika ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse inayisaba guhagarika guhungabanya umutekano, guhagarika gukoresha mu buryo butemewe no gucuruza mu buryo butemewe umutungo kamere.
By’umwihariko, Loni irasaba ko umutwe witwaje intwaro wa M23 wahita uhagarika ibitero byawo kandi ukava mu duce urimo.
Usibye ibyo byifuzo, Umuryango w’abibumbye urasaba ko hakurwaho burundu abayoboke bose b’imitwe yitwaje intwaro, bityo ibasaba gushyira intwaro zabo hasi, gukumira ihohoterwa rikorerwa abana no kurekura abana bari muri iyo mitwe .
Uyu muryango kandi urasaba cyane imitwe yitwaje intwaro ya Congo kugira uruhare mu buryo budasubirwaho muri gahunda ya Nairobi, iyobowe n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, hagamijwe gushakira igisubizo cya politiki ibibazo bya Congo, no kwambura intwaro iyo mitwe, nkuko ayo masezerano abiteganya.
Loni kandi irahamagarira imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga gusubira mu bihugu bakomokamo.
Loni ishimangira kandi inshingano za Guverinoma ya congo z’uko ikwiye kubahiriza ibyo yemeye.
Kandi irahamagarira iyo guverinoma gufata ingamba nshya, haba mu gisirikare ndetse no muzindi nzego, kugira ngo irwanye iterabwoba ryatewe n’imitwe yitwaje intwaro.
Iyi mpuruza kandi ikomeza isaba impande zirebwa n’intambara zose kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu .
Byongeye kandi, Loni iramagana inkunga yahawe umutwe wa gisirikare witwa M23 n’ishyaka iryo ari ryo ryose kandi isaba ko ayo mashyaka yose yahita akurwaho akava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari nako yamagana inkunga ihabwa indi mitwe yitwaje intwaro, nk’ingabo za FDLR-irwanya u Rwanda, isaba ko iyi nkunga ihagarara.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com