Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, abatuye mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakorewe ibirori mbonekarimwe.
Uyu munsi wizihizwa tariki 08 Werurwe, uw’uyu mwaka wa 2023 usanze M23 igenzura bimwe mu bice yafashe nyuma yo kubyambura FARDC n’imitwe iyitera ingabo mu bitugu.
Abagore bo mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe, bakorewe ibirori batigeze bagira kuva na cyera kuko M23 itarahagera batigeze bizihiza uyu munsi wabahariwe.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa atangaza ko “kuri uyu wa 08 Werurwe, abagore n’abakobwa bo muri Rutshuru bizihije umunsi wabo banishimira ko bafite amahoro babonye nyuma y’igihe barayabuze.”
Umutwe wa M23 kandi wagaragaje amashusho y’abagore n’abakobwa ndetse bari kumwe n’abandi baturage benshi bari mu kivunge bari gukora akarasisi ko kwishimira uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Ababa bari muri ibi birori kandi baba banafite ibyapa byanditseho ko bishimira uyu munsi w’abagore ndetse bakanyuzamo bakanabyina bigaraga ko bishimye.
Ni ibirori byanaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo umukino w’umupira w’amaguru wakinnwe n’abagore n’abakobwa ndetse abitwaye neza bakaba bahembwe.
Aba bagore kandi bagaragaza ibyishimo bidasanzwe babyina imbyino zemerenyerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze zo mu gace kabereyemo ibi birori, afata ijambo, agashimira umutwe wa M23 kuba warabazaniye amahoro ndetse n’ibyiza batigeze babona na mbere.
RWANDATRIBUNE.COM