M23 yongeye gukubita inshuro abo bahanganye barimo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe mishya giherutse kwiyambaza, ibakubitira ahareba inzego ibamurura mu bice bya Rugari na Buhumba.
Ni urugamba rwongeye gusakira kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 ubwo uruhare rwa FARDC rwagabaga ibitero kuri M23, na yo ikabereka ko uwabatsinze ntaho yagiye.
Amakuru aturuka muri Congo avuga ko iyi mirwano yabereye mu bice bya Rugari, Buhumba na Kibumba, yageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri amasasu akivuza ubuhuha.
Uwatanze amakuru, avuga ko ku isaaha ya saa mbiri na mirongo itatu n’itatu (20:33’) z’ijoro, M23 yari imaze kwamurura abo bahanganye.
Nanone kandi akomeza avuga ko abarwanyi ba FARDC bahise bakinagira biruka bahungira mu gace ka Rukoko gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo banakomereza mu Mujyi wa Goma.
Kugeza ubu amakuru ahari, yemeza ko umuhanda wa Goma-Rutshuru ukomeje kugenzurwa n’umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko uhagaritse imirwano ariko FARDC n’abambari bayo bagakomeza kuwenderezaho.
RWANDATRIBUNE.COM