Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa Martin Fayulu we na mugenzi we Jean Pierre Lisanga bahuriye n’akaga mu myigaragambyo yamagana u Rwanda yari yateguwe na Kiliziya Gatolika n’itorero ry’aba_Protestant.
Iyi myigaragambyo yabaye ku munsi w’Ejo kuwa Gatandatu yitabirwa n’abagize ihuriro Lamuka ryashinzwe na Martin Fayulu, ndetse n’abo mu ishyaka Écidé rya Jean Pierre Lisanga nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye bya Kinshasa cyane cyane muri Komini ya Lemba.
Ubwo bari mu myigaragambyo bavuga ko igamije gushyigikira igisirikare cyabo kiri mu rugamba gihanganyemo n’u Rwanda, Martin Fayulu wari mu kivunge cy’abantu benshi biganjemo abo mu ihuriro Lamuka,batezwe igico n’abantu batamenyekanye baterwa amabuye n’amacupa y’amazi ku buryo bimwe muri byo byaje kumufata nk’uko yabitangarije Radio Okapi y’Umuryamngo wabibumbye.
Fayulu, avuga ko igisirikare cya Kongo Kinshasa [FARDC] cyatereranwe na Guverinoma ya Tshisekedi, avuga ko we nk’umuturage ukunda igihugu yiyemeje guhaguruka akakigaragariza ko bakiri inyuma.
Fayulu kandi nanenze iby’igico bagabweho bigaragambya, avuga ko byose ari ibikangisho byateguwe na Perezida Tshisekedi ashinja kuba yaragiye ku butegetsi biturutse ku kumuriganya amajwi mu matora yabaye mu mwaka 2018.
Martin Fayulu kandi yahishuye ko ibyo yakorewe bitamnuciye intege zo gukomeza kwigaragambya, aho yemeza ko azakomeza kugeza abaturage ba Congo batsinze umwanzi avuga ko bahanganye[Umunyarwanda].
Ati” Ntituzahagarara kugeza ubwo Beni, Djugu, Mambasa, Irumu, Rutshuru, Goma, Masisi, Uvira, Fizi n’ahandi umutekano ubonetse. Iyi M23 ntibaho ahubwo ni Ingabo z’u Rwanda”
Martin Fayulu asanzwe azwiho kuba umuhezanguni wanga Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Ni kenshi yagiye yumvikana ashyigikira ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bagomba gusubizwa iwabo kuko ngo asanga ari Abanyarwanda,
Nakomeza iyo politike bizamugora ( Fayuru). Abakongomani nibamutora bazaba bashyize igihugu mu kaga.
Turasaba ko niba bashaka kubirukana badusubiza igice cyacu cyu Rwanda abazungu batanze nabo baturage bakagenderamo , kigaruke ku Rwanda nabaturage bacyo tuzabakira , communaute international, UN , ibigiremo uruhare , nyuma abo bari muri congo bavuga ikinyarwanda Bose baze muri icyo gice , ubundi umupaka uhinduke , ibi bibazo bizakemuka burundu , Twasaba igihugu cyacu kwinjira muri iyo diplomacy ( kunyungu zuko abo Atari abanyarwanda ahubwo Ari inyungu zo kurengera ikiremwamuntu)