Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi z’igitondo (4h00) nibwo umushoferi wari utwaye ikamyo itwara ibikomoka kuri Petrol yataye umuhanda bikekwako byatewe n’ibihu byari mu kirere muri ayo masaha kugeza ubwo imopdoka yaje guhirima ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Ibi byabereye mu gace ka Mbji Mayi ko mu ntara ya Kasai muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu babonye uko iyi mpanuka yagenze bavuga ko nyuma y’uko iyi kamyo ifatiwe n’inkongo yahise itangira kwaka umuriro mwishi. Ikinyamakuru Magazine RDCongo kivuga ko umushoferi wari mu kigero cy’imyaka 35 wari uyitwaye yahise afatwa n’umuriro ukomeye gusa yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya .
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko nyuma y’iturika ry’iyi kamyo, bikekwako hari abandi bantu bayiguyemo, nubwo aya makuru ataremezwa n’inzego bireba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.