Ubukangurambaga bwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe habaye impinduka mu buyobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , bwatazwe kuwa kane , tariki ya 19 ukuboza i Kinshasa na Minisitiri mu biro bya Perezida ku bufatanye na Perezida wa Komite ntegurabikorwa , André Kabanda Kana.
Ku bwe aragira ati “Guverinoma yafashe icyemezo mu nama y’abaminisitiri cyo gutegura uwo muhango uzatwara akayabo gakabakaba Miliyoni 6 z’amadorari ya Amerika”.
Imwe muri Komisiyo 7 zashyizweho ngo ziyobore ubu bukangurambaga , yashinzwe gutegura Monima izaba igaragaza Demokarasi n’umuco. Indi ishyingwa gushimangira ubwenegihugu , demokarasi n’amahoro mu gihe indi yashinzwe ukwisanzura kw’abaturage n’imikino.
Ariko na none , Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yatanze umurongo ngenderwaho mu gutegura iyi sabukuru:
Aragira ati « Uyu munsi si uw’ibirori bisanzwe. Tuzarebera hamwe , itariki y’amateka yacu. Tuzishimira ibyo twagezeho mu buryo bwose muri Demokarasi n’amahoro mu rwego rw’iterambere »
Arakomeza agira “ Ni uguha abaturage ba Kongo amahirwe yo kumenya amateka yabo , kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa banihitiramo ibyo bakora mu mujyo wa Afurika n’isi yose.”
Bityo rero , nkuko bisobanurwa na André Kabanda Kana ngo
ababitegura bagomba kwita ku bizaranga uwo muhango. Aragira ati « Icyifuzo cya Nyakubahwa Parezida wa Repubulika ndetse na Guverinoma nuko ibyabaye kuwa 24 Mutarama 2019 , ni ikimenytso gikomeye. Ni inzira yo kwigisha urubyiruko ruriho n’uruzavuka.»
Igice kimwe cy’aka kayabo ka Miliyoni 6 z’amadorari ya Amerika azatangwa na Guverinoma n’abaterankunga batandukanye nkuko byemezwa na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
IRASUBIZA Janvier