Sosiyete sivile ya kivu y’amajyaruguru muri Congo irasaba minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru wingabo kwimura ibiro bakaza ahabera urugamba.
Mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kwagura ahantu zigenzura mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru, Sosiyete Sivile, irasaba ko hahindurwa ingamba za gisirikare imbere y’umwanzi kugira ngo habohozwe ibice byose byigaruriwe na M23, ndetse basaba Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kwimura ibiro bakaza ahabera urugamba.
Mu itangazo ryiswe: “Oya ku ikoreshwa ry’amayeri ya gisirikare yo kwirwanaho no gusubira inyuma bya tactic (replis stratégiques) bitari ngombwa imbere yo gutera imbere kwa M23”, ryo ku wa Mbere, itariki ya 11 Werurwe 2024 ryandikiwe i Goma, iyi miryango itegamiye kuri Leta igaragaza ko abigize M23 bisuganya kandi bakegera imbere igihe cyose FARDC ikoze
Mu guhangana n’iki kibazo, barasaba Perezida wa Repubulika n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwimurira icyicaro gikuru cya Minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba ndetse n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Maj. Gen. Christian Tshiwewe, muri Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo amahoro yuzuye agaruke muri kiriya gice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bati “Kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC: kohereza byihutirwa Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC hamwe n’ubutumwa bwo gutura muri Kivu y’Amajyaruguru kugeza habohowe burundu imijyi yose iyobowe n’umwanzi ariko nanone no kongera guhindura imiterere y’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare n’ingabo kugirango bagarure vuba ibice biyobowe na M23; bakangurire inzego z’ubutasi kumenya abasirikare bose n’abakozi b’Inzego za Repubulika bakorana na M23 no kubashyikiriza inkiko ngo bafatirwe ibihano; babuze ihagarikwa ry’imirwano iryo ari ryo ryose na replis stratégique kuri FARDC”.
Bakomeje basaba imiryango itabara imbabare n’abantu bafite ubushake gukangurira abandi gutanga ubufasha ku bavanwe mu byabo n’intambara aho bari hose; ndetse basaba abaturage b’abasivili kureka gutwarwa no kwiheba ahubwo bakongera ingufu mu gushyigikira FARDC bamagana umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda ry’abantu bashobora guhungabanya umutekano rusange.
Bibukije ko ku ruhande rwabo, Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru n’abaturage bose bakangurirwa buri munsi gushyigikira FARDC n’abafatanyabikorwa babo mu rwego rwo kwigarurira uturere twose tw’igihugu twigaruriwe ariko bakaba bahura n’ibi bikorwa , byamaganwe hano, bya bamwe mu bayobozi ba FARDC bahagurukiye gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda bwabo no gusubira inyuma nazo zemejwe na guverinoma ya Repubulika.
Bakomeje bagira bati: “Iyi myitwarire itera impaka ku isura y’igisirikare kandi birashoboka ko izagira ingaruka mbi ku bufatanye bw’abasivili n’abasirikare bwifuzwa na bose. Ni ho haturuka ibibazo bibiri : Guverinoma ya Repubulika yamaze kugurisha Kivu y’Amajyaruguru ? Ni iki kibura kuri Guverinoma ya repubulika na FARDC ngo barangize iyi ntambara? Sosiyete sivile ikwiye gukangurira abaturage bose kujya ku rugamba kurwanya umwanzi? “.
Mu gihe imiryango itegamiye kuri leta isaba igisirikare na guverinoma guhindura imikorere, umutwe wa M23 wo ukomeje kwigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru, aho kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 11 Werurwe wafashe umujyi wa Vitshumbi ukungahaye ku burobyi uherereye ku Kiyaga cya Edouard hafi n’umupaka na Uganda.
Nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Sheferi ya Bwito, Umwami Bukavu Kikandi III, ngo inyeshyamba za M23 zinjiye mu mujyi nta mirwano ibaye mu gihe abasirikare ba FARDC na Wazalendo bari bamaze kuhava mu cyo bise “replis stratégique”, ngo mu rwego rwo kwirinda ko byinshi byari kwangirika.
Mu cyumweru kimwe, M23 yigaruriye uturere tugera ku icumi harimo umujyi wa Nyanzale n’ibirindiro bya Rwindi, ahantu h’ingenzi muri Parike ya Virunga, hatakajwe n’Ingabo za FARDC nyuma yo gusubira inyuma zerekeza i Kanyabayonga.
Iyi mirwano iherutse kubera muri Sheferi ya Bwito ngo yatumye abaturage benshi bahunga berekeza i Walikale, abandi i Kanyabayonga, Kayna, Kirumba no mu nkengero muri Teritwari ya Lubero.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com