Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Slyvestre Ilunga Ilunkamba, kuri uyu wa 29 Mutarama 2021 yashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ubwegure bwe nyuma y’aho we na Guverinoma yari ayoboye baterewe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inteko Ishinga Amategeko yatoye umwanzuro wo gutera icyizere Guverinoma yose yari iyobowe na Slyvestre Ilunga bashinjwa ubushobozi buke.
Kwegura kwa Ilunkamba ni intambwe ikomeye kuri Tshisekedi nyuma y’igihe arwana no kugira ubwiganze muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yari aherutse gushinja impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila, na Guverinoma ya Ilunkamba yiganjemo abo muri FCC, kumunaniza no kwanga ko imyanzuro igamije gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage itambuka.
Dr Ilunkamba yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Gicurasi 2019, nyuma y’ibiganiro Tshisekedi yagiranye na Joseph Kabila higwa ku wagirwa Minisitiri w’Intebe.
Ilunkamba ukomoka mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, avuka mu ntara ya Katanga, akaba yarabaye Minisitiri wungirije ushinzwe ubukungu, inganda n’ubucuruzi bwo hanze mu 1981 kugeza mu 1983, yanabaye kandi Minisitiri wungirijwe ushinzwe igenamigambi.
Yabaye umujyanama wa Perezida Mobutu mu by’ubukungu n’imari, aba Minisitiri w’igenamigambi na Minisitiri w’imari. Mu 2003 yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite ishinzwe amavugurura y’ibigo bya leta bikora ubucuruzi.
Kuva mu 2014 yabaye Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya leta ishinzwe ibya gari ya moshi muri RDC, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu, akaba yaranabyigishije muri Kaminuza ya Kinshasa