RDC: Minisitiri w’umutekano yasabwe gusobanura ihamagazwa rya mushiki wa Kabila
Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, yasabye Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu kumuha ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’ihamagazwa rya mushiki wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu.
Kuwa 23 Gashyantare, Minisitiri w’Intebe yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Umutekano Gilbert Kankonde, ku kibazo cya depite Jaynet Kabila, wahamagajwe tariki 30 Mutarama n’Urwego Rukuru Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri RDC, ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Ndjili, yitegura kwerekeza muri Afurika y’Epfo.
Minisitiri w’Intebe avuga ko amakuru yahawe ku byabaye icyo gihe agaragaza imyitwarire idahwitse yagaragajwe n’abakozi b’Ibiro Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Minisitiri Sylvestre Ilunga Ilunkamba yavuze ko Jaynet Kabila nk’umudepite w’igihugu ukiri mu mirimo ye; amakuru yahawe ku byakorewe uyu mudepite, amwemerera gusaba raporo irambuye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Gilbert Kankonde.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru ifite ahamya ko Minisitiri Gilbert Kankonde yatinze kohereza raporo irambuye yasabwe na Minisitiri w’Intebe.
Abo mu mpuzamashyaka ‘FCC’ ibarizwamo Joseph Kabila babifashe nk’ubushotoranyi
Guhamagazwa n’Urwego Rukuru Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kwa Jaynet Kabila uherutse gutorerwa kuyobora komite ishinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu mu Ukwakira umwaka usize, byateje impagarara.
Uwo mukozi wahamagaje depite Jaynet Kabila, na we aherutse gutumizwa n’Inama Nkuru y’Umutekano muri RDC, iyobowe François Beya, umujyanama mukuru mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi, ngo asobanure uko byagenze.
Iki kibazo kandi cyanaganiriweho mu nama y’impuzamashyaka FCC yayobowe na Nehemiah Mwilanya, tariki ya 5 Gashyantare 2020. Abari muri iyo nama bavuze ko ibyabaye ku mudepite wabo ari “ubushotoranyi”.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 Werurwe, André-Alain Atundu, umwe mu bayobozi bakuru ba FCC, yabaye nk’ukomeza ikibazo aho mu kiganiro n’abanyamakuru yamaganye ikiswe ubushotoranyi cyangwa guhangana muri politiki bikorwa binyuze mu guhamagaza abayobozi bakomeye muri FCC, mu buryo bugambiriye kwerekana ko nta mikoranire myiza ikirangwa hagati y’impuzamashyaka iri ku butegetsi rya CACH na FCC.
Jaynet yahaswe ibibazo ubwo yari agiye kujya muri Afurika y’Epfo