Mu ijoro ry kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 rishyira iya 20 Werurwe 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ya Minisitiri w’Urubyiruko mu ntara ya Tshuapa, imwe mu zigize Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wasanzwe yiciwe mu rugo bivugwa ko ari urw’abakobwa bicuruza.
Amafoto yakomeje guhererekanwa agaragaza , Minisitri w’urubyirukou ntara ya Tshuapa César Bafe Basambo aryamye mu rugo rw’indaya bigaragarira amaso ko yateraguwe ibyuma umubiri wose. Bivugwa kandi ibi byabereye muri Sheferi ya Boende mu ntara ya Tshuapa ari naho uyu mu Minisitiri avuka.
Inzego zishinzwe umutekano ntacyo ziratangaza ku rupfu rwa Minisitiri Basambo Bafe, nyamara abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bakomeje kwemeza ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe n’indaya nyuma yo kutumvikana ku mafaranga yagombaga kuziha.
César Bafe Basambo bikekwako yishwe n’indaya,yigeze kuba umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo ya Leta mu Ntara ya Tshuapa, umwanya yavuyeho mu mwaka Nyakanga 2021, ubwo yatorerwaga kuba Minisitiri Ushinzwe urubyiruko muri Guverinoma y’Intara ya Tshuapa.
Basambo kandi azwi nk’impirimbanyi yaharaniye iterambere ry’urubyiruko.