Imirwano hagati ya M23 na FARDC irakomeje, I Minova n’inkengero zaho hakaba hari kumvikana ibisasu biremereye.
Ni nyuma y’aho ku munsi w’ejo urugamba rutari rworoshye mugace ka Bihambwe aho M23 yari ihanganye na FARDC n’abo bafatanije, bikaza kurangira M23 ifashe ako gace kabihabwe.
Rukaba ari urugamba rwaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane imirwano yazindutse ibera muri Centre ya Minova muri teritwari ya Kalehe, abaturage batuye Minova batangiye guhungira i KALUNGU na NUMBI.
Isoko ya rwandatribune yatubwiye ko uri ari urugamba ruri kumvikanamo imbunda ziremereye ku mpande zombi, kubera ibisasu biremereye biri kugwa muri aka gace byatumye bimwe mu bikorwa remezo byangirika harimo amashuri ndetse n’ibitaro.