Umukandida wahabwaga amahirwe yo kuba yatsinda amatora no kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moise Katumbi, yatangaje ko igihe yaba yibwe amajwi atazitabaza urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ngo arusabe kuburizamo ibyaba byatangajwe na komisiyo yigenga y’amatora(CENI).
Ikizatuma atitabaza uru rukiko ngo ni uko narwo atarwizeye, nk’uko amakuru ava mu bamuri hafi abivuga. Katumbi n’abamushyigikiye bemeza ko uru rukiko rukorera mu kwaha kw’abari ku butegetsi barangajwe imbere na Felix Tshisekedi ukomeje kuza imbere mu majwi yabaruwe mu matora.
Abo ku ruhande rwa Katumbi bavuga ko uru rukiko narwo ruri mu mugambi wo kurenganya abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yanahamagariye abaturage guhaguruka, abagaragariza ingingo ya 64 y’itegeko nshinga rya Congo isaba abanyekongo bose kuburizamo umugambi uwo ari wo wose utemewe wo gufata ubutegetsi ku ngufu.
Komisiyo yigenga y’amatora (CENI) ikomeje gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku rwego rw’igihugu, komisiyo y’amatora imaze gutangaza amajwi 6.112.456 yatanzwe. Ukurikije ibisubizo by’iki gice kimaze gutangazwa, Félix Tshisekedi aza ku mwanya wa mbere na 78%, akurikirwa na Moïse Katumbi na 14% na Martin Fayulu na 4%.
Moise Katumbi ndetse n’abandi bakandida barwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bakomeje gutangaza ko amatora yagenze nabi ko batazemera ibizava mu matora bakurikije uburyo yakozwemo n’uburiganya bwayaranze.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com