Sosiyete Sivile ikorera mu gace ka Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko ihaye MONUSCO iminsi 10 gusa kuba yavuye muri ako gace.
Ikomeza ivuga ko nyuma y’Imini 10 Nta Modoka cyangwa urujya n’uruza rw’Aabairikare ba MONUSCO bashaka kongera kubona muri ndetse ko mu gihe itabyubahiriza izahura n’uruva gusenya.
Bashinja Abasirikare ba MONUSCO guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu myigaragambyo yo kuwa 25 na 25 Nyakanga 2022 aho abaturage bagera kuri 12 bakomeretse ndetse abasirikare baayo bakaba baheruka kwica abaturage babiri.
Bayishinja kandi gusahura umutungo kamere wa DRCongo byumwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu bihishe inyuma y’umutekano muke uharangwa.
Baragira bati “Ntabwo dushaka kongera kubona Imodoka n’abasirikare ba MONUSCO mu mihanda ya Kanyabayonga. Ntidukeneye kandi no kubona za Helicopteres ziparika ku butaka bw’abaturage ba Kanyabayonga.ntago dushaka kandi kubona MONUSCO Iza kutuvomera amazi. Twanze kandi imikoranire iyari yose na MONUSCO itwicira abatura nta mpuhwe. Twihanangirije kandi umukongomani uwariwe wese wagirana imikoranire na MONUSCO.”
Twibutse ko mu mu myigaragambyo yo kwa 25 na 26 Nyakanga 2022 yari igamije kwamagana MONUSCO mu duce nka Goma,Kanyabayonga na Butembo Sosiyete Sivile ikorera mu N tara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko abaturage basaga 36 bishwe naho abarenga 170 barakomereka byose babishinjwa MONUSCO.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM