Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe umutekano muri Congo (MONUSCO), ryagize icyo rivuga ku ihohoterwa riri gukorerwa abaturege bo muri Butembo.uyu muryango Kandi wamaganye ndetse n’inyeshyamba ziri mu mujyi wa Butembo zimwe zibereye mu mirimo y’ubucuruzi muri uyu mujyi uherereye muri Kivu y’amajyaruguru.
Nk’uko bakomeje babitangaza Kandi ubuyobozi bw’iri shamibwamagante byimazeyo iyicwa ry’abakozi bayo ba tatu ndetse hakagwamo n’abaturage b’abasivili, mugihe cy’imyigaragambyo ,iherutse kuba yo kwamagana MONSCO.
Izi ngabo z’umuryango w’abibumbye kandi zigaragaza ko zifatanije n’abayobozi ba guverinoma ya Congo, gusa umuyobozi akomeza avuga ko yatunguwe cyane kandi ahangayikishijwe n’inzangano zikomeye ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
MONUSCO Kandi iramagana kandi ibikorwa byinshi byo kwangiza byagaragaye mu minsi ishize.
Kugira ngo amahoro MONUSCO iracsaba abantu gutuza no kwishyiriraho inshingano ,sosiyete sivile, abayobozi gakondo n’amadini ndetse na guverinoma ubwayo kugira ngo amategeko yubahirizwe.
Hanyuma, is ham ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe umutekano muri Kongo ryongeye kwiyemeza kuzuza inshingano zawo zo kurinda abaturage no gushyigikira abasirikare b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)
Umuhoza Yves