Ubuyobizi bw’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizwi nka MONUSCO, bwatangaje ko indege yazo yarashweho, umusirikare umwe akahasiga ubuzima.
Mu itangaro MONUSCO yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023, itangaza ko iyi ndede yo mu bwoko bwa kajugujugu.
Iyi ndege yarashweho ubwo yavaga mu gace ka Beni gaherereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yerecyeza mu Mujyi wa Goma.
MONUSCO ivuga ko abarashe kuri iyi ndege bataramenyekana ariko ko yababajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bayo, iboneraho kwihanganisha umuryango we ndetse n’Igihugu yaje aturukamo.
Ubuyobozi bw’izi ngabo kandi bwavuze ko bwamaganye iki gikorwa, buvuga ko bwiteguye gukorana na Leta ya Congo Kinshasa kugira ngo abayirasheho bamenyekane kandi bazagezwe imbere y’ubutabera.
Indege za MONUSCO zagiye zifashishwa mu rugamba ruhanganishije FARDC na M23 aho zagiye zifashishwa mu gusuka ibisasu ku mutwe wa M23.
RWANDATRIBUNE.COM