Muri Kivu y’amajyaruguru n’iyepfo umutwe wa FDLR n’indi mitwe iyikomokaho ariyo CNFD/FLN,RNC,RUD URUNANA na FPP ni iy’abanyarwanda bitwaje intwaro,bamaze imyaka k’ubutaka bwa Congo
Raporo yiswe KST yagaragaje ko mu ntara enye za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo honyine habarurwa imitwe y’inyeshyamba igera kuri 122.
Raporo yashizwe ahagaragara n’ikigo Baromètre sécuritaire du Kivu (KST) isanzwe ikora ubushakashatsi ku mitwe yitwaje intwaro ibarurwa mu burasirazuba bwa Congo igaragaza ko iyi mitwe uko ari 122 iri muri Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru,Intara ya Ituri n’Intara ya Tanganyika.
KST ikomeza igaragaza ko intara za Kivu zombi zihariye hafi 75 ku ijana by’imitwe yose ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibi bikemezwa n’urugomo, ubugizi bwa nabi n’ibindi bikorwa byindekamere bihakorerwa.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kuva muri 2019, imitwe 8 yakoreraga mu burasirazuba bwa Congo yaburiwe irengero. Kuko muri 2019 habarurwaga imitwe yitwara gisirikare 130 kuri ubu hakaba hasigaye igera ku 122. (Alprazolam)
KST yakomeje igaragaza ko imitwe myinshi muri iyi 122 igenda ibyara indi, aho ibikorwa byo kuyica intege byabaye nk’ibinaniranye cyane ko imyinshi muri iyi mitwe ihamaze igihe kirenga imyaka 20 yidegembya, ari nako idahwema kuzengereza abaturage.
Mu mitwe ivugwa n’ubu bushakashatsi ko ikomeye kurusha indi ikorera mu burasirazuba bwa Congo ,ku isonga hari umutwe wa Allied Democratic Force(ADF), Forces démocratiques de libération du Rwanda(FDLR),APCLS,NDC n’indi myinshi.
Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda niwo uvugwa nk’uhangayikishije cyane ko mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili yihariye 37% muri byo.
Baromètre sécuritaire du Kivu yakozwe n’ikigo gishinzwe inyigo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (GEC) ifatanije n’umuryango mpuzamahanga w’uburenganzira BWA MUNTU(Human Rights Watch)
Mwizerwa Ally