Muri teritwari ya Bunia, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri iki gitondo ubwo abandi bari ku mirongo y’itora bo baramukiye mu myigaragambyo, aho kuri Site y’itora ya ISP ibikoresho byasahuwe ibindi birangizwa hitabazwa Polisi, yabanje kurasa ku bigaragambya kugirango babashe kubatatanya no guhosha iyo myigaragambyo.
Muri iki gice cy’umujyi wa Bunia hagiye hagaragara imyigaragambyo ikomeye aho yatewe ahanini n n’abantu bakuwe mu byabo n’intambara aho bavugaga ko babujijwe gutora, iyi myigaragambyo yatumye nibura imashini ebyiri zifashishwa mu matora zangirika aha ku biro by’itora biri ISP.
Abigaragambyaga birukanye abakozi b’amatora, bamena amadirishya kandi bangiza ibikoresho byo gutora. Aho amakuru aturuka i Bunia avuga ko aho kuri Site y’itora ya ISP ibintu bimeze nabi ndetse kubera urufaya rw’amasasu abigarambya basutsweho na Polisi hakaba hari nabahakomerekeye.
Amakuru dukesha atugeraho avuga ko abakozi ba Komisiyo ishinzwe amatora CENI bakwiye imishwaro barahunga ibikorwa by’amatora birahagarikwa, mu gice kimwe cya komini ya Shari muri Bunia ndetse ku isaha ya saa tatu ku isaha yaho, urusaku rw’amasasu rwari rwose ibintu byatumye n’abaturage bahunga.
Abahunga baragerageza kwerekeza mu mujyi, aho abashinzwe umutekano bagizwe n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ndetse n’abapolisi bakoreshaga ibyuka biryana mu maso barasaga mu baturage aho hari nabamwe muribo bagerageza no gutera ikigo cya Diangenda nacyo kiriho Site y’itora.
Iyi myivumbagatanyo yatangiye kugaragara ejobundi ku wa mbbere, ariko abakozi ba Komisiyo y’amatora CENI bagerageza guturisha abaturage ariko by’akanya gato.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com