Nyuma yuko amatora ya Congo arangiye abaturage bo mu ntara ya Katanga berekanye ko batishimiye uburyo bagiye kuyoborwa na Felix Antoine Tshisekedi, bahise bafata umwanzuro wo kuzamura ibendera ryabo nk’ikimenyetso cyo kwigenga kw’iyo ntara.
Abantu batamenyekanye bagiye ku biro bya polisi biherereye ahitwa Luena mu ntara ya Katanga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamanura idarapo rya Leta bahazamura iry’iyi ntara, bigaragara ko ari ikimenyetso ko abatuye iyi ntara bashaka ubwigenge.
Kuba abazamuye iri darapo batamenyekanye kandi ari ku cyicaro cya Polisi y’igihugu biri mu byatumye urujijo kuri iki gikorwa rukomeza kuba rwinshi aho bamwe banaketse ko byaba byakozwe na bamwe mu bapolisi bo kuri iyo sitasiyo.
Iyi ntara ya Katanga yazamuwe mo iri darapo ni yo yahoze iyoborwa na Moise Katumbi, bizwi ko abatuye muri iyi ntara ku bwiganze bwo hejuru bakunda uwo Moise Katumbi, ku buryo bari mu bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023 byavugaga ko Tshisekedi ari we wegukanye itsinzi yo kuyobora igihugu cya DRC.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko kudatsinda amatora kwa Katumbi bishobora gutuma abamushyigikiye basaba ubwigenge bw’iriya ntara ya Katanga ibarizwamo abakunzi be benshi.
Mu ijambo uyu Katumbi yatangaje ku wa 03 Mutarama 2024 nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu amatora, yashimangiye ko habayeho ubujura ndetse anasaba abanyekongo bose guhaguruka bakamagana ubwo bujura bwakozwe na komisiyo y’amatora (CENI) bugamije kwimika Tshisekedi ku ngufu.
Ibyavuye muri ayo matora by’agateganyo bigaragaza ko uwo Moise Katumbi yagize amajwi 18% mu gihe Tshisekedi we yagize amajwi 73% abasigaye bose bagabana asigaye.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com